Judges 1:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamaze gushyingiranwa, Akisa agira Otiniyeli inama yo gusaba se Kalebu umurima. Nuko Akisa ajya iwabo, acyururuka ku ndogobe, Kalebu amubaza icyo yifuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko akihagera, Akisha yoshya umugabo we gusaba sebukwe umurima. Bukeye, Akisha amanuka ku ndogobe ye, maze Kalebu aramubaza ati «Icyo wifuza ni iki?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze uwo mukobwa yegera umugabo we aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?”