Judges 1:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakeni bakomoka kuri sebukwe wa Musa bazamukanye n'Abayuda bava i Yeriko umujyi w'imikindo, bajya gutura mu butayu bw'i Buyuda ho mu majyepfo ya Aradi, baturana n'abaturage baho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abahungu ba wa Mukeniti, sebukwe wa Musa, bazamukana na Bene Yuda, bava mu mugi w’Imikindo berekeza mu butayu bwa Yuda bwari mu majyepfo ya Aradi. Nuko baraza babana n’abahatuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abana ba wa Mukeni sebukwe wa Mose, bazamukana na bene Yuda bavuye mu mudugudu w'imikindo, bajya mu butayu bw'i Buyuda buri ikusi ya Arada, baturanayo n'abaho.