Judges 1:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abayuda na bene wabo b'Abasimeyoni batera Abanyakanāni batuye mu mujyi wa Sefati barawurimbura, ni ko kuhita Horuma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yuda ajyana na Simewoni, umuvandimwe we, batsinda Abakanahani bari batuye i Sefati, umugi wose barawutsemba, maze bawita Horima (ari byo kuvuga «itsembwa»).
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Abayuda bajyana n'Abasimeyoni bene wabo, banesha Abanyakanāni b'abaturage b'i Sefati, baraharimbura rwose. Kandi uwo mudugudu witwaga Horuma.