Judges 1:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abayuda babwira bene wabo b'Abasimeyoni bati: “Nimudufashe turwanye Abanyakanāni tubirukane mu mugabane wacu, natwe tuzabafasha kubirukana mu wanyu.” Nuko Abasimeyoni batabarana na bo,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yuda abwira Simewoni umuvandimwe we, ati «Tuzamuke tujye mu mugabane wanjye, maze turwanye Abakanahani. Hanyuma nanjye nzajyana nawe mu mugabane wawe.» Nuko Simewoni ajyana na we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abayuda babwira Abasimeyoni bene wabo bati “Nimuze tujyane mu mugabane wacu turwane n'Abanyakanāni, natwe tuzabatabara mu wanyu mugabane.” Nuko Abasimeyoni bajyana na bo.