Judges 11:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Maze batuma ku mwami wa Edomu bati: ‘Twemerere tunyure mu gihugu cyawe’, ariko umwami arabahakanira. Abisiraheli batuma no ku mwami wa Mowabu na we ntiyabemerera, ni bwo bigumiye i Kadeshi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bahageze, Israheli ituma ku mwami wa Edomu, imubwira iti ’Turagusabye ngo ureke twambukire mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu abima amatwi. Israheli yongera gutuma no ku mwami wa Mowabu ntiyabyemera, nuko baguma i Kadeshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami w'i Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.