Judges 11:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma bakikira igihugu cya Edomu n'icya Mowabu, banyura mu butayu ahagana iburasirazuba, bashinga amahema yabo mu majyaruguru y'uruzi rwa Arunoni ari rwo mupaka wa Mowabu. Bityo ntibinjira mu gihugu cyabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma bagenda mu butayu, bazenguruka igihugu cya Edomu, bagera mu burasirazuba bw’igihugu cya Mowabu. Baca ingando hakurya y’umugezi wa Arunoni ntibinjira mu gihugu cya Mowabu, kuko Arunoni ari yo mupaka wa Mowabu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma banyura mu butayu bakikiye igihugu cya Edomu n'icy'i Mowabu, banyura mu ruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarenga urugabano rw'i Mowabu kuko Arunoni yari urugabano rwaho.