Judges 11:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubundi Gileyadi yari afite abahungu yabyaranye n'umugore we usanzwe. Abo bahungu bamaze gukura bamenesheje Yefute, baramubwira bati: “Nta munani uteze kubona mu bya data kuko uri umwana w'indaya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho umugore wa Gilihadi, na we babyaranye abana b’abahungu; igihe rero abo bana bamaze kuba bakuru, bamenesha Yefute bamubwira bati «Nta murage na busa uteze mu nzu ya data, kuko uri umwana w’undi mugore.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati “Nta mugabane ufite mu bya data, kuko uri umwana w'undi mugore.”