Judges 11:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwuka w'Uhoraho aza kuri Yefute, maze Yefute azenguruka intara ya Gileyadi n'iy'Abamanase agaruka i Misipa y'i Gileyadi. Hanyuma yambuka umupaka w'igihugu cy'Abamoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwuka w’Uhoraho uza kuri Yefute. Nuko Yefute anyura mu karere ka Gilihadi no mu ntara ya Manase, hanyuma ajya i Misipa muri Gilihadi, ahavuye agera ku mupaka w’igihugu cy’Abahamoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwuka w'Uwiteka aza kuri Yefuta, anyura i Galeyadi n'i Manase ajya i Misipa y'i Galeyadi, avayo afata mu Bamoni.