Judges 11:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yefute atabarutse agera iwe i Misipa, ahura n'umukobwa we aje kumusanganira, abyina avuza n'ingoma. Yefute nta wundi mwana yagiraga uretse uwo mukobwa w'ikinege.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo Yefute yari atabarutse atashye iwe i Misipa, umukobwa we aba arasohotse, aza abyina avuza n’ingoma aje kumusanganira. Uwo mukobwa kandi yari ikinege: nta kandi gakobwa cyangwa agahungu Yefute yagiraga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yefuta aratabaruka ajya iwe i Misipa, yenda kugera iwe, umukobwa we asohokana utuntu dusa n'ishakwe abyina, ajya kumusanganira. Kandi uwo mwana we yari ikinege, nta muhungu cyangwa umukobwa yari afite wundi utari we.