Judges 11:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakuru b'i Gileyadi baramusubiza bati: “Turakugarukiye kugira ngo uze tujyane kurwanya Abamoni, kandi uzaba umutware wa Gileyadi yose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abakuru ba Gilihadi babwira Yefute, bati «Niba noneho tukugarukiye, ni ukugira ngo uze muri twe maze urwanye Abahamoni, kandi ngo utubere umutware, utegeke abatuye Gilihadi bose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abakuru b'i Galeyadi basubiza Yefuta bati “Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana n'Abamoni. Nitumara gutsinda uzaba umutware wacu, utware abatuye i Galeyadi bose.”