Judges 12:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
bakamubwira bati: “Ngaho vuga uti: ‘Shiboleti’ ”, undi akavuga ati: “Siboleti”, kubera ko atashoboraga kurivuga neza. Ubwo bagahita bamusingira bakamwicira kuri ibyo byambu. Icyo gihe hagwa Abefurayimu ibihumbi mirongo ine na bibiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
baramubwiraga bati «Ngaho vuga ijambo Shiboleti.» Undi akavuga ati «Siboleti», kuko atashoboraga kurivuga neza. Nuko uwo bakamufata, bakamwicira aho hafi y’ibyambu bya Yorudani. Icyo gihe hagwa abantu ibihumbi mirongo ine na bibiri mu bantu b’i Efurayimu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bakayibwira bati “Ngaho vuga ‘Shiboleti.’ ” Na yo ikavuga iti “Siboleti” kuko idashobora kurishyitsa neza, bagaherako bakayifata, bakayīcira muri ibyo byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfa Abefurayimu inzovu enye n'ibihumbi bibiri.