Judges 13:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Manowa arahaguruka akurikira umugore we, ajya aho wa muntu ari. Aramubaza ati: “Mbese ni wowe wavuganaga n'umugore wanjye?” Aramusubiza ati: “Ni jye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga wa muntu maze aramubaza ati «Mbese ni wowe wa muntu wigeze kuvugisha uyu mugore?» Undi aramusubiza ati «Ni jyewe rwose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga uwo mugabo aramubaza ati “Mbese ni wowe wavuganaga n'uyu mugore?”Na we ati “Ni jyewe.”