Judges 13:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umumarayika w'Uhoraho aramusubiza ati: “Ndategereza ariko sindya. Icyakora ubishatse watambira Uhoraho igitambo gikongorwa n'umuriro.” Manowa ntiyari azi ko ari Umumarayika w'Uhoraho,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umumalayika w’Uhoraho asubiza Manowa, ati «Naho wanyakira, sinarya ku mugati wawe, ariko kandi niba ushaka gutura igitambo gitwikwa, ugiture Uhoraho.» — Ni koko kandi, Manowa ntiyari azi ko ari Umumalayika w’Uhoraho —.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Marayika w'Uwiteka abwira Manowa ati “Naho nakwemerera sinarya ibyokurya byawe, ariko niba ushaka gutunganya igitambo cyoswa, ukwiriye kugitambira Uwiteka.” Ariko ubwo Manowa yari ataramenya ko ari marayika w'Uwiteka.