Judges 13:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Manowa azana umwana w'ihene n'ituro ry'ibinyampeke abishyira hejuru y'urutare, abitura Uhoraho. Manowa n'umugore we batangazwa n'ibyo barebaga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Manowa afata umwana w’ihene n’andi maturo, abishyira hejuru y’urutare maze abitura Uhoraho Nyir’ibanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Manowa yenda umwana w'ihene n'igitambo cy'amafu y'impeke, abitambira Uwiteka hejuru y'igitare. Marayika aherako akora igitangaza, Manowa n'umugore we babireba.