Judges 13:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugore we aramusubiza ati: “Iyo Uhoraho ashaka ko dupfa ntaba yemeye igitambo cyacu n'ituro ryacu, kandi ntaba yatweretse bya bitangaza cyangwa ngo aduhe amabwiriza amaze kuduha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko umugore we aramusubiza ati «Iyaba Imana yashakaga kutwica, ntiyajyaga kwakira igitambo gitwikwa n’andi maturo twayituye; ntiyajyaga kutwereka biriya byose kandi ntiba yaduhaye n’ariya mabwiriza twumvise mu kanya.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umugore we aramubwira ati “Iyaba Uwiteka yashatse kutwica, ntaba yemeye igitambo cyacu cyoswa cyangwa icy'amafu y'impeke, ntaba yatweretse ibyo byose kandi ntaba yatubwiye nk'ibyo muri iki gihe.”