Judges 13:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo mugore asanga umugabo we aramubwira ati: “Umuntu w'Imana yaje aho nari ndi, afite igitinyiro kandi asa n'umumarayika w'Imana. Ntabwo namubajije aho aturutse, na we ntiyigeze ambwira izina rye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugore arataha, abwira umugabo we, ati «Umuntu w’Imana yansanze aho nari ndi, nabonaga asa n’Umumalayika w’Imana, n’ubwo kumureba byari biteye ubwoba. Sinamubajije uwo ari we, kandi na we ntiyampishuriye izina rye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mugore aherako araza abwira umugabo we ati “Umuntu w'Imana yaje aho nari ndi, kandi mu maso he hasaga n'aha marayika w'Imana hateye ubwoba, ariko sinamubajije aho yaturutse na we ntiyambwiye izina rye.