Judges 13:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yambwiye ati: ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu. Ntukanywe divayi cyangwa izindi nzoga zose zisindisha ntukarye n'ibyokurya byose bihumanye, kuko umuhungu uzabyara kuva ataravuka azaba umunaziri weguriwe Imana kugeza igihe azapfira.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yambwiye ati ’Dore ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, ntukanywe divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntukarye kandi ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana kuva akiri mu nda ya nyina kugeza igihe azapfira.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko arambwira ati ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu.’ Kandi ati ‘Uhereye none ntukanywe vino cyangwa igisindisha, ntukarye ikintu cyose gihumanya kuko uwo mwana azaba Umunaziri, ahereye akiva mu nda ya nyina ukageza aho azapfira.’ ”