Judges 14:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yamaze iyo minsi irindwi y'ibirori amuririra imbere, maze ku munsi wa karindwi, aba aramurembeje. Samusoni amusobanurira igisākuzo, na we akigeza kuri bene wabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugore we akomeza kumuganyira mu minsi irindwi yose ibirori by’ubukwe byamaze. Ku munsi wa karindwi, Samusoni amusobanurira cya gisakuzo, kuko yari amaze kumurembya; maze umugore ajya kubwira ba basore bo mu muryango we icyo cya gisakuzo gisobanura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arangiza iyo minsi irindwi amurira imbere, bakiri mu bukwe, maze ku munsi wa karindwi arabimubwira, kuko yari amurembeje, na we abwira bene wabo icyo gisākuzo.