Judges 14:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri ako kanya Mwuka w'Uhoraho amuzaho, Samusoni aramanuka ajya Ashikeloni ahica Abafilisiti mirongo itatu arabacuza, imyambaro yabo ayiha abishe cya gisākuzo. Nuko arazamuka asubira kwa se arakaye cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwuka w’Uhoraho winjira muri Samusoni, aramanuka ajya i Ashikeloni yica abantu mirongo itatu mu baturage b’aho, abacuza imyambaro maze ayiha abari basobanuye cya gisakuzo. Uko yakarakaye yisubirira kwa se.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, aramanuka ajya kuri Ashikeloni, yicayo abantu mirongo itatu abacuza imyambaro yabo, kandi aha imyenda yo gukuranwa abishe igisākuzo cye. Ararakara cyane, arazamuka ajya kwa se.