Judges 14:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baramusubiza bati: “Mbese wabuze umugeni mu bakobwa bo mu muryango wacu cyangwa mu bandi Bisiraheli, bituma ugomba kujya gushaka umugeni muri bariya Bafilisiti batakebwe?” Samusoni abwira se ati: “Uwo ni we nabengutse abe ari we unsabira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ababyeyi be baramusubiza bati «Wabuze umugore mu bakobwa ba bene wanyu no mu muryango wacu, kugira ngo ube wajya gushaka umugore muri ziriya ntagenywe z’Abafilisiti?» Ariko Samusoni asubiza se, ati «Umunsabire, kuko ari we wanguye ku mutima.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko se na nyina baramubaza bati “Mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushaka umugeni mu Bafilisitiya batakebwe?”Samusoni abwira se ati “Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.”