Judges 14:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ababyeyi be ntibamenya ko ari Uhoraho ubiteye, ashaka impamvu yo kurwanya Abafilisiti, kuko muri icyo gihe bari barigaruriye Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo ababyeyi be ntibari bazi ko ibyo byaturutse kuri Uhoraho, kuko yashakaga uburyo bwo kwiyenza ku Bafilisiti bari barigaruriye Israheli muri icyo gihe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko se na nyina ntibari bazi ko byaturutse ku Uwiteka, kuko yashakaga impamvu ku Bafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bari barahindūye Abisirayeli.