Judges 15:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abayuda bakoranya abantu ibihumbi bitatu, bajya ku buvumo bwo mu rutare rwa Etamu, babaza Samusoni bati: “Mbese ntabwo uzi ko Abafilisiti ari bo badutegeka? Ibyo udukoreye ibi ni ibiki?” Na we arabasubiza ati: “Nabitūye ibyo bankoreye!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Bene Yuda ibihumbi bitatu baramanuka bajya ku buvumo bwari Etamu, babaza Samusoni, bati «Nta bwo uzi ko dutegekwa n’Abafilisiti? Ibyo wadukoreye ni ibiki?» Arabasubiza ati «Uko bangenjeje nanjye ni ko nabagize.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abayuda ibihumbi bitatu baherako baramanuka, basanga Samusoni muri ya senga y'igitare cya Etamu, baramubaza bati “Mbese ntuzi ko Abafilisitiya badutwara? Ibyo wadukoreye ni ibiki?”Arabasubiza ati “Nk'uko bankoreye, ni ko nanjye nabakoreye.”