Judges 15:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Samusoni agira inyota cyane maze atabaza Uhoraho agira ati: “Nyagasani, wampaye gutsinda bigeze aha Abafilisiti batakebwe, ariko none kubera inyota ngiye kugwa mu maboko yabo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ko Samusoni yari afite inyota, atakambira Uhoraho, agira ati «Ni wowe umugaragu wawe akesha uku gutsinda gukomeye. None ubu ngiye kwicwa n’inyota, maze ngwe mu biganza bya ziriya ntagenywe?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Agwa umwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishije ukuboko k'umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y'abatakebwe?”