Judges 15:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Imana isatura urutare i Lehi isōko iradudubiza, Samusoni anywa amazi agarura ubuyanja. Iyo sōko ayita “Isōko y'utabaza”, na n'ubu iracyari i Lehi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Imana ifukura iriba i Lehi, maze havubukamo isoko. Samusoni ahera ko aranywa, agarura ubuyanja kandi yongera kugira n’imbaraga. Ni yo mpamvu iyo soko bayise Eyini‐Kore (ari byo kuvuga «isoko y’uwatakambye»); na n’ubu iracyari aho i Lehi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Imana ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza, nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore, hari Lehi na bugingo n'ubu.