Judges 16:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Delila ahisha abantu mu kindi cyumba, maze afata imigozi mishya aboha Samusoni amaboko. Aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Ariko Samusoni acagagura ya migozi nk'ucagagura akadodo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dalila afata imigozi mishya aramuboha, hanyuma atera hejuru ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Uwo mugore yari yahishe abantu mu cyumba cye, ariko Samusoni acagagura ya migozi yari imuboshye amaboko nk’aho yabaye urudodo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Delila yenda imigozi mishya, arayimubohesha aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Kandi abamwubikiye bari mu mwinjiro, maze arayicagagura nk'urudodo imuva ku maboko.