Judges 16:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Samusoni amumenera ibanga ati: “Ntabwo nigeze nogoshwa na rimwe, kuko nabaye umunaziri weguriwe Imana ntaranavuka. Uwanyogosha, imbaraga zanshiramo ngacogora nkamera nk'abandi bantu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko amuhishurira amabanga ye yose, agira ati «Nta rwembe rwigeze ku mutwe wanjye, kuko neguriwe Imana kuva nkiri mu nda ya mama. Iyo njya kogoshwa, imbaraga zanjye zajyaga kumvamo, maze ngacogora nkamera nk’abandi bantu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati “Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye Umunaziri w'Imana uhereye nkiva mu nda ya mama. Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk'abandi.”