Judges 16:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Delila abonye ko amumeneye ibanga, atuma ku bategetsi b'Abafilisiti ati: “Nimugaruke ubwa nyuma kuko yameneye ibanga.” Nuko baraza bazanye za feza bamusezeranyije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dalila abonye ko amuhishuriye amabanga ye yose, atuma ku Bafilisiti, ababwira ati «Noneho nimuzamuke, kuko yampishuriye amabanga ye yose.» Abatware b’Abafilisiti barazamuka baza iwe, bacigatiye za feza bari bamusezeranyije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Delila abonye ko amubwiye ibyari mu mutima we byose, atuma ku batware b'Abafilisitiya ngo “Nimuzamuke iyi nkubwe gusa, kuko yambwiye ibyari mu mutima we byose.” Nuko abatware b'Abafilisitiya bamusanga aho ari, bazanye za feza.