Judges 16:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Samusoni akanguka yibwira ko ari bubanyuremo akabacika nk'uko bisanzwe, ariko yari ataramenya ko Uhoraho yamukuyeho amaboko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dalila aramubwira ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Samusoni akanguka yibwira ati «Birangendekera nk’uko bisanzwe, maze mbakire», ariko ntiyari azi ko Uhoraho yamwitaruye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwira ko yisohokera nk'ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse.