Judges 16:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bari babonye Samusoni bahimbaza imana yabo bavuga bati: “Imana yacu yadushoboje gutsinda umwanzi wari wayogoje igihugu cyacu, kandi akatwicamo abantu benshi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rubanda ngo barabukwe Samusoni, batera hejuru bashimira imana yabo, bagira bati «Imana yacu yatweguriye umwanzi wacu, uwarimburaga igihugu cyacu, akatwicira abantu batabarika.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abantu bamubonye bashima ikigirwamana cyabo baravuga bati “Imana yacu idushoboje umwanzi wacu, uwari umurimbuzi w'igihugu cyacu, wishe benshi muri twe.”