Judges 16:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo ngoro yari yuzuyemo abagabo n'abagore, ndetse n'abategetsi bose b'Abafilisiti bari bahari. Hari n'abagabo n'abagore bageze ku bihumbi bitatu, bari hejuru y'igisenge cyayo bashungera Samusoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo iyo ngoro yari yuzuye abagabo n’abagore; hakaba kandi n’abatware b’Abafilisiti, naho ahitaruye hejuru y’igisenge cy’ingoro, hari abagabo n’abagore bagera ku bihumbi bitatu bitegerezaga amashyengo ya Samusoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko iyo nzu yari yuzuye abagabo n'abagore, n'abatware b'Abafilisitiya bose bari bahari, kandi hejuru y'inzu hari abagabo n'abagore nk'ibihumbi bitatu, bose batumbiriye Samusoni abaganirira.