Judges 16:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Samusoni atakambira Uhoraho ati: “Nyagasani Uhoraho, ndakwinginze nyibuka. Mana, umpe imbaraga ubu ngubu gusa, kugira ngo nihōrere kubera amaso yanjye Abafilisiti banogōye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Samusoni yambaza Uhoraho, agira ati «Ndakwinginze, Nyagasani Mana, ngo unyibuke maze ungaruremo imbaraga aka kanya, Mana yanjye, kugira ngo nibura rimwe rizima, nihorere Abafilisiti kubera amaso yanjye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Samusoni atakambira Uwiteka aravuga ati “Uwiteka Mana, ndakwinginze nyibuka. Ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya gusa Mana, kugira ngo mporere amaso yanjye yombi Abafilisitiya.”