Judges 16:31 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abavandimwe be na bene wabo baramanuka baza gutwara umurambo we. Barawuzamukana bawuhamba hamwe na se Manowa, hagati ya Sora na Eshitawoli. Samusoni yamaze imyaka makumyabiri ari umurengezi w'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abavandimwe be n’abo mu nzu ya se barazamuka baramutwara; bamushyingura hagati ya Soreya na Eshitayoli, mu mva ya se Manowa. Samusoni yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bene se n'abo mu rugo rwa se bose baramanuka bajyana umurambo we, barawuzamukana bawuhamba hagati y'i Sora na Eshitawoli, mu gituro aho se Manowa yahambwe. Samusoni yari amaze imyaka makumyabiri ari umucamanza w'Abisirayeli.