Judges 16:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abategetsi b'Abafilisiti basanga uwo mugore baramubwira bati: “Oshyoshya Samusoni umubaze aho akura imbaraga ze nyinshi, n'uburyo twashobora kumuboha kugira ngo tumucogoze. Buri muntu muri twe azaguha ibikoroto by'ifeza igihumbi n'ijana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware b’Abafilisiti barazamuka bajya kubonana n’uwo mugore, baramubwira bati «Umushukashuke maze umenye aho akomora ziriya mbaraga zidasanzwe, kandi umenye n’ukuntu twashobora kumufata tukamuboha, tukamucogoza; tuzaguha buri muntu muri twe amasikeli igihumbi n’ijana ya feza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abatware b'Abafilisitiya basanga uwo mugore baramubwira bati “Umuhende ubwenge, umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva, tumenye uburyo twamushobora tukamuboha tukamucogoza, umuntu wese muri twe azaguha ibice by'ifeza igihumbi n'ijana.”