Judges 16:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yari yahishe abantu mu kindi cyumba maze aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Ariko Samusoni acagagura izo njishi, zimubera nk'akagozi gahuye n'umuriro. Bityo ntibamenya aho imbaraga ze zituruka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo mugore yari yahishe abantu mu cyumba cye, atera hejuru ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Nuko Samusoni acagagura za njishi nk’aho zabaye urudodo rushongeshejwe n’umuriro. Ariko ntibashobora guhishura aho akura imbaraga ze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umugore yari afite abantu amwubikije mu mwinjiro. Nuko aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Samusoni acagagura izo suri, nk'uko utugozi tw'imigwegwe ducika iyo tugeze mu muriro. Nuko imbaraga ze ntizamenyekana.