Judges 17:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyina abura ibikoroto igihumbi n'ijana by'ifeza, avuma uwabitwaye. Nuko Mika aramubwira ati: “Numvise uvuma uwakwibye. Ifeza zawe ni jyewe wazitwaye kandi ndacyazifite.” Nyina aramubwira ati: “Uhoraho aguhe umugisha mwana wanjye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi umwe abwira nyina, ati «Ya masikeli igihumbi n’ijana ya feza bagutwaye, bigatuma uvumana ndetse nanjye ubwanjye nkabyumva, ndayafite; ni jye wari wayatwaye! None rero ndayagusubiza.» Nyina aramusubiza ati «Uhoraho aguhe umugisha, mwana wanjye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yabwiye nyina ati “Bya bice by'ifeza igihumbi n'ijana wibwe bigatuma uvumana nkumva uvumana, ndabifite ni jye wabyibye.”Nyina aravuga ati “Umwana wanjye nahirwe ku Uwiteka.”