Judges 17:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mika yari afite ingoro yasengeragamo, irimo indi shusho n'ibigirwamana yiremeye. Nuko atoranya umwe mu bahungu be, kugira ngo amubere umutambyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara uwo mugabo Mika, yari yariyubakiye isengero. Nuko akoresha uruhago rw’amabuye y’ubufindo n’utundi dushushanyo tweguriwe Imana, maze ashyiraho umwe mu bahungu be ngo amubere umuherezabitambo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uwo mugabo Mika yari afite inzu yitaga iy'imana, aremesha efodi na terafimu, yereza umwe wo mu bahungu be, ngo abe umutambyi we.