Judges 18:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite. Muri icyo gihe kandi, ab'umuryango wa Dani bari bagishaka aho batura kugira ngo habe gakondo yabo, kuko mu Bisiraheli ari bo bonyine bari basigaye bataratura mu mugabane wabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri iyo minsi, nta mwami wariho muri Israheli. Hagati aho, umuryango wa Dani washakaga igihugu waturamo, kuko kugeza icyo gihe bo nta cyo bagiraga, mu miryango yose ya Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo gihe umuryango w'Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y'Abisirayeli.