Judges 18:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimugerayo muzirebera ukuntu ari hagari, kandi hatuwe n'abantu batagira icyo bikanga. Ni intara yera ibintu byose, kandi Imana izabaha kuyigarurira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimukinjiramo, muzahasanga abantu bizerana. Igihugu kiragutse kandi Imana yakibeguriye. Ni ahantu hatabuze ikintu na kimwe mu byiza byo ku isi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimugenda, muzasanga abantu biraye, igihugu ni kigari, Imana yakibagabije, kandi ni igihugu kidakennye ibyo mu isi byose.”