Judges 18:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baramusubiza bati: “Ceceka kandi uruce urumire! Ahubwo ngwino twijyanire, ube umutambyi ushinzwe umuryango wacu. Aho kuba umutambyi w'urugo rumwe, ntiwahitamo kuba umutambyi w'amazu yose y'umwe mu miryango y'Abisiraheli?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baramusubiza bati «Ceceka, kandi ushyire urushyi ku munwa wawe, maze udukurikire, utubere umubyeyi n’umuherezabitambo. Kuri wowe ibyaba byiza ni ibihe: ari ukuba umuherezabitambo w’urugo rw’umuntu umwe, cyangwa uw’umuryango wose wa Israheli?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baramusubiza bati “Ceceka upfuke umunwa tujyane, utubere umubyeyi n'umutambyi. Mbese ikikubereye icyiza ni ikihe? Ni ukuba umutambyi w'urugo rw'umuntu umwe, cyangwa kuba umutambyi w'umuryango n'ubwoko bwa Isirayeli?”