Judges 18:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abadani batoranya mu mazu yabo yose abagabo batanu b'intwari, bo mu mujyi wa Sora n'uwa Eshitawoli. Babwira abo bagabo bati: “Nimujye kuzenguruka igihugu, mugenzure uko giteye.” Baragenda bageze mu misozi y'Abefurayimu, bahingukira kwa Mika baraharara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abadani bafata abantu batanu b’intwari mu muryango wabo, babohereza mu karere ka Soreya na Eshitayoli kugira ngo bitegereze igihugu kandi bakimenye neza. Barababwira bati «Nimugende mumenye neza icyo gihugu.» Abo bantu batanu bagera mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, bahingukira ku rugo rwa Mika, baraharara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abadani batuma abantu b'intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutata igihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu uko kimeze.” Baragenda, bageze mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu kwa Mika, bararayo.