Judges 18:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
bajyanye wa mutambyi n'ibyo basahuye kwa Mika. Nuko batera umujyi wa Layishi wari utuwe n'abantu biberagaho mu mahoro no mu mutekano, babicisha inkota n'umujyi barawutwika.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abadani rero bamaze kunyaga ibyo kwa Mika n’umuherezabitambo we, bagera i Layishi muri ba baturage b’aho bari batuje kandi bizeranaga, maze babatsembesha inkota; naho umugi barawutwika.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abadani bajyana ibyo Mika yaremye n'umutambyi yari afite, bagera i Layishi mu bantu b'abanyetuza bari amahoro, babīcisha inkota, batwika n'umudugudu wabo.