Judges 18:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bakiri aho baza kumva imvugo ya wa musore w'Umulevi, maze baramwegera baramubaza bati: “Ni nde wakuzanye hano? Uhakora iki? Ubaho ute?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko igihe bari bugufi y’urugo rwa Mika, bamenya ijwi ry’uwo musore w’Umulevi. Ngo bamugere iruhande, baramubaza bati «Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Ni iki cyatumye uhaguma?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ubwo bari hafi yo kwa Mika bamenya ijwi rya wa musore w'Umulewi, barahindukira baramubaza bati “Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Uhafite iki?”