Judges 18:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abadani bahatereka ya shusho ibajwe basahuye kwa Mika, maze Yonatani ukomoka kuri Gerushomu mwene Musa aba umutambyi w'umuryango wa Dani, asimburwa n'abamukomokaho kugeza igihe bajyanywe ho iminyago.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Abadani bashinga rya shusho ry’ikigirwamana; Yehonatani mwene Gerishomu, umwuzukuru wa Musa, aba umuherezabitambo w’umuryango wa Dani. Abahungu ba Yehonatani bakomeza uwo murimo kugeza igihe abaturage b’igihugu bajyanywe bunyago.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abadani bishingira icyo gishushanyo kibajwe, kandi Yonatani mwene Gerushomu umuhungu wa Mose we n'abahungu be, bari abatambyi b'umuryango wa Dani kugeza igihe igihugu cyanyagiwe.