Judges 18:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abo bagabo batanu bakomeza urugendo bagera mu mujyi wa Layishi, basanga abantu baho biberaho mu mahoro no mu mutekano, bigenga nta cyo bikanga. Nta masezerano yo gutabarana bari bafitanye n'andi mahanga, kandi nubwo babagaho nk'Abanyasidoni, bari kure yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ba bantu batanu baragenda, bagera i Layishi. Basanga abaturage b’aho bibereye mu mutekano nk’Abasidoni, bari batuje kandi bizerana. Byongeye kandi, nta mwami n’umwe wateraga icyo gihugu, nta n’uwajyagayo kugira ngo abategeke. Abaturage b’i Layishi bari kure y’Abasidoni, ntawabategekaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo bagabo batanu baragenda bagera i Layishi, bitegereza abantu baho babona bituriye amahoro, nk'uko ingeso z'Abasidoni zari ziri, bari abanyetuza n'abanyamahoro. Muri icyo gihugu nta wabagiriraga nabi kuko batatwarwaga, bari kure y'Abasidoni ntibīfatanyaga n'abandi.