Judges 18:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Barabasubiza bati: “Igihugu twagenzuye twasanzemo intara nziza cyane. None muracyategereje iki? Nimuhaguruke, tuhatere tudatinze tuhigarurire!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Barabasubiza bati «Duhaguruke! Tuzamuke tubatere, kuko igihugu twakibonye kandi kikaba ari cyiza cyane. Ariko kandi, dore mwibereye aho nta cyo mukora! Uwo mwete muke wanyu ntubabuze kugenda ngo mwinjire muri icyo gihugu kandi ngo mucyigarurire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Barababwira bati “Nimuhaguruke tubatere, kuko tumaze kureba igihugu, kandi dusanze ari cyiza cyane. Mbese muracyicajwe n'iki? Mwe kugira ubute bwo kujya guhindūra igihugu.