Judges 19:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe bari biyicariye aho banezerewe, abagabo b'ibirara bo muri uwo mujyi baraza bagota inzu y'uwo musaza, batangira guhondagura ku rugi bamuhamagara kandi bamubwira bati: “Sohora uwo mugabo ucumbikiye turyamane na we.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu gihe bari bagifungura, haza abantu b’ibyihebe byo muri uwo mugi basakiza ya nzu, bahondagura bikabije ku rugi, babwira wa musaza nyir’urugo, bati «Garagaza uwo mugabo winjiye iwawe ngo turyamane.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bakinezerewe haza abanyamudugudu b'ibigoryi bagota inzu impande zose, bakomanga ku rugi bavugana n'uwo musaza nyir'urugo bati “Sohora uwo mugabo winjiye mu wawe, kugira ngo tumumenye.”