Judges 19:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko abo bagabo barinangira. Umulevi abibonye atyo afata umugore we amusunikira hanze, bamukuranwaho bamwonona ijoro ryose, babonye bugiye gucya baramurekura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bantu banga kumwumva. Nuko uwo Mulevi afata umugore we, maze amubazanira hanze. Bamurengeraho, bamugirira nabi iryo joro ryose kugeza ko bucya, maze umuseke ukebye baramurekura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko abo bagabo banga kumwumvira. Nuko uwo mushyitsi afata umugore we aramubazanira, baramumenya, baramwonona bakesha ijoro, umuseke utambitse baramurekura.