Judges 19:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu museke, uwo mugore arasindagira ariko agwa ku muryango w'inzu y'uwo musaza aho umugabo we yari ari, arahahera kugeza mu gitondo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahagana mu gitondo, wa mugore araza agwa ku muryango w’inzu ya wa musaza aho umugabo we yari ari, akomeza kugaragurika kugeza ko bucya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mu museke, uwo mugore aragaruka agwa ku muryango w'inzu y'uwo musaza, aho shebuja yari acumbitse, burinda bucya.