Judges 19:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umugabo we ajyana n'umugaragu we n'indogobe ebyiri, ajya kwa sebukwe kugira ngo yūrure umugore we amucyure. Bagezeyo umugore amwinjiza mu nzu, maze se abonye umukwe we amwakirana ibyishimo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugabo we ajya kumureba, kugira ngo amwurure kandi amucyure, ajyana n’umugaragu we n’indogobe ebyiri. Uwo mugore amwinjiza mu nzu kwa se, maze sebukwe amubonye aza kumusanganira yishimye cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye umugabo we arahaguruka, aramukurikira ari kumwe n'umugaragu we n'indogobe ebyiri, amubwira ineza kugira ngo amucyure. Nuko umugore amujyana mu nzu ya se. Sebukwe amubonye amusanganira yishima.