Judges 19:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ababibonye bose baravuga bati: “Uhereye igihe Abisiraheli baviriye mu Misiri, ibi ntibyigeze bibaho! Nta wigeze abona ibintu nk'ibi! Ngaho nimubitekereze mujye inama, maze mugire icyo mubivugaho!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ubonye ibyo wese akavuga ati «Nta na rimwe ibintu nk’ibi byigeze biba cyangwa se biboneka, kuva aho Abayisraheli bazamukiye mu Misiri kugeza uyu munsi!» Umulevi yari yategetse abo bantu yohereje, ati «Mubwire mutya Abayisraheli: Hari ibintu nk’ibi byigeze kubaho, kuva aho Abayisraheli bazamukiye mu Misiri kugeza uyu munsi? Nimubitekerezeho, mubyige kandi mugire icyo mubivugaho!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ababibonye bose baravuga bati “Ibintu bimeze bitya ntabwo byigeze gukorwa cyangwa kuboneka, uhereye umunsi Abisirayeli baviriye muri Egiputa kugeza ubu. Nuko nimubitekereze mubigire inama, mubivuge.”